-
2 Abami 10:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Ibyaha bya Yerobowamu umuhungu wa Nebati byatumye Abisirayeli bakora icyaha ni byo byonyine Yehu ataretse gukora. Yakomeje gusenga bya bimasa bya zahabu, kimwe cyari i Beteli ikindi kiri i Dani.+ 30 Nuko Yehova abwira Yehu ati: “Kubera ko wagize neza ugakora ibyo mbona ko bikwiriye, ugakorera umuryango wa Ahabu+ ibyari mu mutima wanjye byose, abagukomokaho* bazagusimbura ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.”+ 31 Icyakora Yehu ntiyakurikije Amategeko ya Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima we wose.+ Ntiyaretse gukora ibyaha nk’ibya Yerobowamu watumye Abisirayeli bakora icyaha.+
-