-
Mariko 13:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika.+ 25 Inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi ibintu byo mu ijuru bizanyeganyega.
-
-
Luka 21:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “Nanone hazaba ibimenyetso ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri,+ kandi ku isi hose abantu bazagira umubabaro mwinshi batazi icyo bakora, bitewe n’urusaku rw’inyanja izaba iri kwivumbagatanya.
-