16 Nuko Yehova ateza+ Yehoramu Abafilisitiya+ n’Abarabu+ bari hafi y’Abanyetiyopiya. 17 Batera u Buyuda, binjira muri icyo gihugu ku ngufu, batwara ibintu byose byari mu nzu y’umwami,+ bajyana abahungu be n’abagore be, bamusigira umuhungu umwe gusa, ari we Yehowahazi+ wari bucura bwe.