-
Ibyakozwe 7:42, 43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Hanyuma Imana irahindukira irabareka, basenga ibintu byose byo mu kirere,*+ nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo: ‘mwa Bisirayeli mwe, si njye mwabagiye amatungo ngo munture n’ibitambo mu gihe cy’imyaka 40 mwamaze mu butayu. 43 Ahubwo mwagendanaga ihema ry’igishushanyo+ cy’imana yitwa Moloki* n’igishushanyo cy’inyenyeri y’imana yitwa Refani, mukaba mwarabikoze kugira ngo mubisenge. Ni yo mpamvu nzabavana aho mutuye nkabarenza i Babuloni.’+
-