-
2 Ibyo ku Ngoma 7:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuziki byo gucurangira Yehova.+ (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda*+ imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 29:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Hagati aho umwami yari yategetse Abalewi guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibyuma by’umuziki bifite imirya n’inanga,+ nk’uko byategetswe na Dawidi+ na Gadi+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* akabimenyesha umwami hamwe n’umuhanuzi Natani,+ kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko akoresheje abahanuzi be. 26 Nuko Abalewi bahagarara bafite ibikoresho by’umuziki bya Dawidi, naho abatambyi bafite impanda.*+
-