Hoseya 10:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Ahantu basengera ibigirwamana* h’i Beti-aveni,+ ari ho hatumye Abisirayeli+ bakora icyaha, hazarimburwa.+ Amahwa n’ibitovu* bizamera ku bicaniro byaho.+ Abantu bazabwira imisozi bati: ‘nimuduhishe!’ Babwire n’udusozi bati: ‘nimudutwikire!’+ Amosi 5:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Ntimushake Beteli,+Kandi ntimujye i Gilugali.+ Ntimwambuke ngo mujye i Beri-sheba,+Kuko abaturage b’i Gilugali bazajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu,+Kandi i Beteli hazahindurwa ubusa. Amosi 8:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Abo ni bo barahira mu izina ry’ibigirwamana by’i Samariya+ bavuga bati: “Dani we, harakabaho imana yawe!”+ Kandi bati: “Ndahiye inzira y’i Beri-sheba!”+ Abo bose bazagwa, kandi ntibazongera guhaguruka.’”+
8 Ahantu basengera ibigirwamana* h’i Beti-aveni,+ ari ho hatumye Abisirayeli+ bakora icyaha, hazarimburwa.+ Amahwa n’ibitovu* bizamera ku bicaniro byaho.+ Abantu bazabwira imisozi bati: ‘nimuduhishe!’ Babwire n’udusozi bati: ‘nimudutwikire!’+
5 Ntimushake Beteli,+Kandi ntimujye i Gilugali.+ Ntimwambuke ngo mujye i Beri-sheba,+Kuko abaturage b’i Gilugali bazajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu,+Kandi i Beteli hazahindurwa ubusa.
14 Abo ni bo barahira mu izina ry’ibigirwamana by’i Samariya+ bavuga bati: “Dani we, harakabaho imana yawe!”+ Kandi bati: “Ndahiye inzira y’i Beri-sheba!”+ Abo bose bazagwa, kandi ntibazongera guhaguruka.’”+