-
Yeremiya 26:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yeremiya arangije kuvuga amagambo yose Yehova yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, baramufata maze baramubwira bati: “Ugomba gupfa! 9 Kuki wahanuye mu izina rya Yehova uvuga uti: ‘iyi nzu izaba nk’iy’i Shilo kandi uyu mujyi uzasenywa ku buryo nta muntu uzasigara awutuyemo?’” Nuko abantu bose bakomeza kwirunda aho Yeremiya yari ari mu nzu ya Yehova.
-