-
Yesaya 11:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Bazihuta bagana mu misozi* y’iburengerazuba, kugira ngo batere Abafilisitiya.
Bose hamwe bazasahura abantu b’Iburasirazuba.
-
-
Obadiya 18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Abo mu muryango wa Yakobo bazaba nk’umuriro waka cyane.
Abo mu muryango wa Yozefu na bo bazahinduka nk’umuriro,
Naho abo mu muryango wa Esawu+ bahinduke nk’ibyatsi byumye.
Bazatwikwa bashireho.
Nta muntu wo mu muryango wa Esawu uzarokoka
Kuko Yehova ari we ubivuze.
19 Bazafata Negebu n’akarere k’imisozi miremire ka Esawu.+
Nanone bazafata Shefela n’igihugu cy’Abafilisitiya.+
Bazafata akarere ka Efurayimu n’akarere ka Samariya.+
Benyamini na we azafata akarere ka Gileyadi.
-