-
Yesaya 62:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, ararahira ati:
“Sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,
Cyangwa ngo abantu bo mu bindi bihugu banywe divayi yawe nshya, kuko wayiruhiye.+
9 Ahubwo abasarura imyaka yawe ni bo bazayirya kandi bazasingiza Yehova.
Abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+
-