-
Abalewi 26:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose,+ 15 mugasuzugura amabwiriza yanjye,+ mukanga cyane ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye,+ 16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+
-