-
Daniyeli 9:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho. 12 Ibyo wari waravuze ko bizatubaho+ n’ibyari kuba ku bayobozi batuyoboraga,* warabikoze kuko waduteje ibyago bikomeye. Wateje Yerusalemu ibyago bitari byarigeze bibaho munsi y’ijuru.+
-
-
Amosi 4:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ni yo mpamvu uko ari ko nzabagenza mwa Bisirayeli mwe.
Kubera ko ibyo ari byo nzabakorera,
Nimwitegure kubonana n’Imana yanyu.
-