-
1 Abami 12:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru umeze nk’uwaberaga mu Buyuda.+ Atambira ibitambo ibimasa bibiri yari yarakoze ku gicaniro yari yubatse i Beteli+ kandi aho i Beteli ahashyira abatambyi bo gukorera muri ya mazu yo gusengeramo yari yarubatse ahantu hirengeye. 33 Ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 atangira gutambira ibitambo ku gicaniro yari yarubatse i Beteli, uko kukaba ari ukwezi yari yarihitiyemo. Nanone yakoreshereje ibirori Abisirayeli maze atambira ibitambo ku gicaniro, nuko umwotsi wabyo urazamuka.
-