-
Yeremiya 49:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hari inkuru numvise iturutse kuri Yehova
Kandi hari umuntu woherejwe mu bihugu ngo avuge ati:
“Muhurire hamwe mumutere.
Mwitegure mujye kurwana.”+
15 “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu,
Ntuma abantu bagusuzugura.+
16 Wowe utuye ahantu ho kwihisha mu rutare,
Ugatura hejuru ku musozi,
Ubwoba wateraga abandi
N’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse.
Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru nk’igisiga cya kagoma,
Nzaguhanurayo,” ni ko Yehova avuga.
-