-
Intangiriro 27:41, 42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Nuko Esawu yanga Yakobo cyane bitewe n’umugisha papa we yari yamuhaye+ kandi Esawu akajya yibwira mu mutima we ati: “Papa ari hafi gupfa.+ Iminsi yo kumuririra nirangira, nzica murumuna wanjye Yakobo.” 42 Igihe Rebeka yabwirwaga ibyo Esawu yateganyaga gukora yahise abwira Yakobo ati: “Dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwica akuziza ibyo wamukoreye.
-
-
Zab. 83:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Baravuze bati: “Nimuze tubakureho bose ntibakomeze kubaho,+
Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazongera kwibukwa.”
5 Bishyira hamwe bakajya inama y’icyo bakora.
Bagirana isezerano ryo kukurwanya.+
6 Abo ni Abedomu, Abishimayeli, Abamowabu,+ abakomoka kuri Hagari,+
-
Zab. 137:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yehova, wibuke ibyo Abedomu bavugaga, ku munsi Yerusalemu yaguyeho,
Ukuntu bavugaga bati:
“Nimuyisenye! Nimuyisenye mugeze kuri fondasiyo yayo!”+
-
-
Amosi 1:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+
Ntibabagirire imbabazi na gato.
Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,
Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+
-
-
-