-
2 Abami 15:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Peka, umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, Yotamu+ umuhungu wa Uziya+ umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi. 33 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yerusha, akaba yari umukobwa wa Sadoki.+ 34 Yakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo papa we Uziya yakoze.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 27:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Yotamu+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yerusha, akaba yari umukobwa wa Sadoki.+ 2 Yakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo papa we Uziya yakoze.+ Icyakora we ntiyigeze yinjira ahantu yari abujijwe kwinjira mu rusengero rwa Yehova.+ Ariko abantu bari bagikora ibibi.
-