-
Yeremiya 31:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yehova aravuga ati:
“Muririmbire Yakobo mwishimye,
Muvuge cyane mwishimye kuko muri hejuru y’ibihugu.+
Mutangaze ubwo butumwa. Musingize Imana muvuga muti:
‘Yehova, kiza abantu bawe, ari bo basigaye bo muri Isirayeli.’+
8 Nzabagarura mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru.+
Nzabahuriza hamwe mbavanye mu turere twa kure cyane tw’isi.+
Muri bo hazaba harimo umuntu utabona n’uwamugaye,+
Umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.
Bazagaruka hano ari abantu benshi.+
-
-
Mika 4:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova aravuze ati: “Icyo gihe,
Nzateranyiriza hamwe abacumbagira bose.
Abatatanye nzabahuriza hamwe,+
Kandi n’abo nababaje, mbateranyirize hamwe.
-