24 Ku bw’ibyo, Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga, aravuga ati: “Bantu banjye batuye i Siyoni, ntimutinye Abashuri babakubitishaga inkoni,+ bakabakubita nk’uko Egiputa yabigenje.+ 25 Hasigaye igihe gito uburakari bukarangira. Umujinya wanjye uzatuma mbarimbura.+