14 “‘Ese Isirayeli ni umugaragu? Ese ni umwana w’umugaragu wavukiye mu rugo rwa shebuja?
None se kuki yasahuwe?
15 Intare zikiri nto ziramutontomera.+
Zarasakuje cyane.
Igihugu cye zagihinduye ahantu hateye ubwoba.
Imijyi ye yaratwitswe kugira ngo hatagira umuntu n’umwe uhatura.