-
Yeremiya 27:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 None ubu ibyo bihugu byose nabihaye umugaragu wanjye Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, ndetse namuhaye n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zimukorere. 7 Ibihugu byose bizamukorera we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe.+ Icyo gihe, ibihugu byinshi n’abami bakomeye bazamugira umugaragu wabo.’+
-
-
Zekariya 2:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Yewe Siyoni we! Hunga wowe uba mu mujyi wa Babuloni.+ 8 Yehova nyiri ingabo amaze kwihesha icyubahiro maze akanyohereza ku bantu babatwaraga ibyanyu, yaravuze ati:+ ‘umuntu wese ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho.*+ 9 Ngiye kwibasira abo bantu mbahane kandi abagaragu babo ni bo bazabatwara ibyabo.’+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wantumye.
-