-
Gutegeka kwa Kabiri 28:49-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
49 “Yehova azabateza abantu bo mu gihugu cya kure,+ baze baturutse ku mpera y’isi, baze bihuta cyane nka kagoma+ ibonye icyo irya kandi bavuga ururimi mutumva.+ 50 Bazaba ari abagome cyane, batagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo bababarire umusore.+ 51 Bazarya amatungo yanyu n’ibyeze mu mirima yanyu, kugeza aho muzarimbukira. Ntibazabasigira ibinyampeke, divayi nshya, amavuta, inka cyangwa intama, kugeza igihe babarimburiye.+
-
-
Yeremiya 5:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova aravuga ati: “Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe,+ ngiye kubateza igihugu cya kure.
Ni igihugu kimaze igihe kirekire kiriho,
Ni igihugu cyabayeho kuva kera.
Kivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwa
Ibyo abaturage bacyo bavuga.+
16 Igikoresho cyabo batwaramo imyambi kimeze nk’imva irangaye.
Bose ni abarwanyi.
17 Bazarya ibyo mwasaruye byose n’ibyokurya byanyu.+
Bazarya abahungu banyu n’abakobwa banyu bose.
Bazarya inka n’intama zanyu zose,
Barye imizabibu yanyu n’ibiti by’imitini byanyu byose.
Imijyi yanyu mwiringira ikikijwe n’inkuta, bazayirimbuza inkota. ”
-
-
Yeremiya 6:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Yehova aravuga ati:
“Hari abantu baje baturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru
Kandi hari abantu bakomeye bazahagurutswa, baturutse mu turere twa kure cyane tw’isi.+
23 Bazaza bafite umuheto n’icumu.
Ni abagome kandi nta muntu bazagirira impuhwe.
Bazaba bafite urusaku nk’urw’inyanja irimo umuyaga mwinshi
Kandi bagendera ku mafarashi.+
Biteguye urugamba nk’umugabo w’intwari kugira ngo bakurwanye, wowe mukobwa w’i Siyoni we.”
-
-
Ezekiyeli 23:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Oholiba we, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye kuguteza abo mwakundanaga,+ abo waretse* ukabanga kandi nzabazana bagutere baguturutse impande zose,+ 23 abasore b’i Babuloni,+ Abakaludaya bose,+ abagabo b’i Pekodi,+ ab’i Showa n’ab’i Kowa n’abasore bo muri Ashuri bose. Bose ni abasore beza, ni ba guverineri n’abatware, ni abarwanyi kandi batoranyijwe* mu bandi; bose bagendera ku mafarashi.
-