17 Ibicu byasutse amazi.
Ijwi ry’inkuba ryumvikaniye mu bicu,
Kandi imirabyo yawe imeze nk’imyambi ikwira hirya no hino.+
18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.
Imirabyo yamuritse ku isi,+
Isi irivumbagatanya kandi iratigita.+