-
Ezekiyeli 22:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Abahanuzi bawe baragambana;+ bameze nk’intare itontoma* ishwanyaguza inyamaswa yafashe.+ Barya abantu,* bagatwara ibintu byiza n’ibintu by’agaciro. Batumye abagore benshi bo muri uwo mujyi bapfusha abagabo. 26 Abatambyi bo muri Yerusalemu bishe amategeko yanjye+ kandi bakomeza guhumanya ahantu hanjye hera.+ Ntibagaragaza ko ibintu byera bitandukanye n’ibintu bisanzwe+ kandi ntibamenyesha abantu ikintu cyanduye n’ikintu kitanduye.+ Banga kubahiriza amasabato yanjye kandi bagahumanya izina ryanjye.
-