-
Ezira 6:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko abayobozi b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi imirimo ikomeza kugenda neza,+ bitewe n’amagambo y’ubuhanuzi ya Hagayi+ na Zekariya+ umwuzukuru wa Ido. Barangije kubaka urusengero bakurikije itegeko bahawe n’Imana ya Isirayeli+ n’iryo bahawe na Kuro,+ Dariyo+ n’Umwami Aritazerusi+ w’u Buperesi. 15 Iyo nzu barangije kuyubaka ku itariki ya gatatu z’ukwezi kwa Adari,* mu mwaka wa gatandatu w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo.
-
-
Yesaya 44:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ni njye uvuga ibya Yerusalemu nti: ‘izongera kubakwa,’
Nkavuga n’iby’urusengero nti: ‘fondasiyo yawe izubakwa.’”+
-