-
Ezekiyeli 40:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Yanjyanye mu gihugu cya Isirayeli ndi mu iyerekwa ry’ibyo Imana yanyerekaga maze anyicaza hejuru ku musozi muremure cyane.+ Ahagana mu majyepfo y’uwo musozi hari hubatswe nk’umujyi.
3 Igihe yanjyanaga aho hantu, nabonye umuntu uhagaze mu irembo. Yasaga n’umuringa+ kandi mu ntoki ze yari afashe umushumi uboshye mu budodo bwiza n’urubingo rwo gupimisha.*+
-