19 Abisirayeli bakomeje kwigomeka+ ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.
20 Abisirayeli bose bakimara kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bamutumaho aza aho bari bateraniye bamugira umwami w’Abisirayeli bose.+ Nta wundi muntu wayobotse umuryango wa Dawidi, uretse abakomoka kuri Yuda bonyine.+