1 Aya ni amagambo ya Amosi wari umworozi w’intama w’i Tekowa.+ Yayabwiwe igihe yerekwaga ibijyanye na Isirayeli, ku butegetsi bwa Uziya+ umwami w’u Buyuda no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi,+ umwami wa Isirayeli, habura imyaka ibiri ngo habe umutingito.+