-
Yeremiya 41:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Elishama wakomokaga mu muryango w’abami,* akaba yari umwe mu bantu bakomeye bakoreraga umwami, azana n’abandi bagabo 10 basanga Gedaliya umuhungu wa Ahikamu i Misipa.+ Igihe bari bicaye basangira ibyokurya i Misipa, 2 Ishimayeli umuhungu wa Netaniya na ba bagabo 10 bari kumwe na we, barahaguruka bicisha inkota Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani. Uko ni ko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu.
-