29 Nubwo wababuriraga ngo bongere bakurikize Amategeko yawe, bagaragazaga ubwibone ntibayumvire.+ Bakoraga ibyaha, ntibakurikize Amategeko yawe kandi ari yo abeshaho umuntu iyo ayakurikije.+ Bakomezaga kwinangira bakagutera umugongo, bakagusuzugura, bakanga kumva ibyo ubabwira.