6 Ariko kuri twe hariho Imana imwe+ y’ukuri, ari yo Papa wacu wo mu ijuru.+ Ibintu byose byaturutse kuri yo kandi ni yo yatumye tubaho.+ Nanone kuri twe, hariho Umwami umwe, ari we Yesu Kristo. Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.