-
Mariko 10:5-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko Yesu arababwira ati: “Yabandikiye iryo tegeko+ bitewe n’uko muri abantu batumva.+ 6 Ariko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, ‘yaremye umugabo n’umugore.+ 7 Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we,+ 8 maze we n’umugore we bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9 Ubwo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+
-