-
Abalewi 24:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “‘Umuntu uzakubita undi akamwica, na we bazamwice.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 17:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Nibabazanira urubanza mukabona rubakomereye cyane, rwaba ari urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’umuntu uvuga ko yarenganyijwe, urubanza rufitanye isano n’urugomo cyangwa ibibazo byateye impaka mu mujyi wanyu, muzajye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ 9 Muzasange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza+ uzaba uriho icyo gihe, mubagishe inama maze bababwire uko mwaca urwo rubanza.+
-