-
Mariko 4:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nanone arababwira ati: “Nimutege amatwi mwitonze ibyo mbabwira.+ Nimutega amatwi cyane muzasobanukirwa, ndetse muzasobanukirwa ibintu byinshi kurushaho.
-
-
Luka 6:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.+ Muzatega umwenda wanyu, babashyiriremo ibintu bikwiriye, bitsindagiye, bicugushije kandi byuzuye bikarenga. Ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.”
-
-
Abagalatiya 6:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ntimwishuke! Iby’Imana ntibikinishwa, kuko ibyo umuntu atera ari na byo azasarura.+
-