29 Ariko uwo mwana ashubijeyo ukuboko, umuvandimwe we ahita asohoka, maze wa mubyaza aratangara ati: “Ibi ukoze ni ibiki ko ukomerekeje mama wawe?” Ni cyo cyatumye yitwa Peresi.+ 30 Hanyuma umuvandimwe we, wa wundi bari baziritse agashumi gatukura ku kuboko na we aravuka, maze bamwita Zera.+