ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 8:1-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Nanone muri iyo minsi hari haje abantu benshi, kandi nta kintu bari bafite cyo kurya. Nuko ahamagara abigishwa be arababwira ati: 2 “Ndumva mfitiye aba bantu impuhwe,+ kuko ubu hashize iminsi itatu bari kumwe nanjye kandi nta kintu bafite cyo kurya.+ 3 Ndamutse mbasezereye bagasubira iwabo bashonje, bashobora kwitura hasi bari mu nzira kandi bamwe muri bo baturutse kure.” 4 Ariko abigishwa be baramusubiza bati: “None se aha hantu hadatuwe, umuntu yakura he imigati yahaza aba bantu bose?” 5 Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Barasubiza bati: “Ni irindwi.”+ 6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, asenga ashimira, arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze na bo bayiha abantu.+ 7 Nanone bari bafite udufi duke. Nuko amaze gusenga, ababwira ko na two baduha abantu. 8 Bararya barahaga, hanyuma bakusanya ibice by’imigati bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+ 9 Bari abagabo bagera ku 4.000. Ibyo birangiye arabasezerera.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze