-
Matayo 9:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Yesu avuyeyo, abagabo babiri bafite ubumuga bwo kutabona+ baramukurikira basakuza cyane bati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, tugirire impuhwe.”
-
-
Mariko 10:46-52Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, iruhande rw’inzira hari hicaye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona wasabirizaga witwaga Barutimayo (umuhungu wa Timayo.)+ 47 Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, atangira gusakuza cyane avuga ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi,+ ngirira impuhwe!”+ 48 Benshi babyumvise baramucyaha cyane bamusaba guceceka, ariko arushaho gusakuza cyane avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 49 Yesu arahagarara arababwira ati: “Nimumuhamagare aze.” Nuko bahamagara uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona baramubwira bati: “Humura, haguruka araguhamagaye.” 50 Ahita ajugunya umwitero we, maze ahaguruka vuba vuba asanga Yesu. 51 Yesu aramubaza ati: “Urifuza ko ngukorera iki?” Uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona aramusubiza ati: “Mwigisha,* ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Itahire, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya arahumuka,+ maze aramukurikira.
-
-
Luka 18:35-43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, hari umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, wari wicaye iruhande rw’inzira asabiriza.+ 36 Nuko yumvise abantu benshi bagenda, atangira kubaza icyabaye. 37 Baramubwira bati: “Ni Yesu w’i Nazareti ugiye kunyura hano.” 38 Abyumvise arangurura ijwi ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 39 Nuko abari imbere baramucyaha cyane ngo aceceke, ariko arushaho gusakuza avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 40 Hanyuma Yesu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Ageze hafi ye, Yesu aramubaza ati: 41 “Urifuza ko ngukorera iki?” Na we aramusubiza ati: “Mwami, ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 42 Nuko Yesu aramubwira ati: “Ngaho amaso yawe nahumuke, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ 43 Ako kanya amaso ye arahumuka, arongera arareba, amukurikira+ asingiza Imana. Abantu bose babibonye, na bo basingiza Imana.+
-