-
Mariko 11:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko baragenda babona icyana cy’indogobe kiziritse hanze ku irembo, iruhande rw’umuhanda, maze barakizitura.+ 5 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati: “Muri mu biki? Kuki muri kuzitura icyo cyana cy’indogobe?” 6 Bababwira uko Yesu yari yababwiye, na bo barabareka baragenda.
-
-
Luka 19:32-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati: “Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?” 34 Baravuga bati: “Umwami aragikeneye.” 35 Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma acyicaraho.+
-