9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kuvuga cyane bati: “Turakwinginze Mana, mukize!+ Uje mu izina rya Yehova nahabwe umugisha!+ 10 Umwami uje gutegeka ari na we ukomoka kuri Dawidi,+ nahabwe umugisha! Mana iri mu ijuru turakwinginze, mukize!”