-
Mariko 11:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Akiri kure, abona igiti cy’umutini gifite amababi, nuko ajya kureba niba yakibonaho imbuto. Ariko akigezeho, ntiyagira imbuto abonaho uretse amababi gusa, kuko kitari igihe imitini yerera. 14 Abibonye abwira icyo giti ati: “Ntihazagire uwongera kurya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose.”+ Kandi abigishwa be barumvaga.
-