-
Yesaya 8:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Imiryango ibiri ya Isirayeli
Azayibera nk’urusengero,
Ariko nanone abe nk’ibuye basitaraho+
N’urutare rubagusha,
Abere abaturage ba Yerusalemu
Urushundura n’umutego.
-
-
1 Petero 2:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8 Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera.
-