-
Matayo 24:37-39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda mu gihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+ 38 Mbere y’Umwuzure abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bashakaga abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza igihe Nowa yinjiriye mu bwato.+ 39 Ntibitaye ku byari biri kuba kugeza ubwo Umwuzure waje ukabatwara bose.+ Uko ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.
-