-
Mariko 15:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ariko abakuru b’abatambyi bashuka abaturage ngo basabe ko Pilato abarekurira Baraba.+ 12 Pilato arongera arababaza ati: “None se uyu mwita umwami w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+ 13 Barongera barasakuza bati: “Mumanike ku giti!”*+ 14 Pilato arongera arababaza ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko barushaho gusakuza bavuga bati: “Mumanike ku giti!”+
-