-
Matayo 13:54-58Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
54 Amaze kugera mu karere k’iwabo+ atangira kubigishiriza mu isinagogi* yabo, ku buryo batangaye maze bakavuga bati: “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge n’ibi bitangaza akora?+ 55 Uyu si wa mwana w’umubaji?+ Mama we ntiyitwa Mariya, kandi barumuna be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda?+ 56 Bashiki be bose ntituri kumwe? None se uyu muntu, ibi byose yabivanye he?”+ 57 Nuko banga kumwizera.+ Ariko Yesu arababwira ati: “Umuhanuzi ahabwa icyubahiro ahandi hose, uretse mu karere k’iwabo no mu rugo rwe.”+ 58 Nuko ntiyahakorera ibitangaza byinshi bitewe n’uko babuze ukwizera.
-