-
Matayo 10:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Yesu ahamagara abigishwa be 12, maze abaha ubushobozi bwo gutegeka imyuka mibi+ kugira ngo bajye bayirukana, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.
-
-
Luka 9:1-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Hanyuma ahamagara intumwa ze 12, aziha imbaraga n’ububasha bwo kwirukana abadayimoni bose+ no gukiza indwara.+ 2 Nuko abohereza kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana no gukiza abantu, 3 arababwira ati: “Ntimugire icyo mwitwaza mu rugendo, yaba inkoni, udufuka turimo ibyokurya, umugati cyangwa amafaranga,* kandi ntimwitwaze imyenda ibiri.*+ 4 Ahubwo nyiri urugo nabakira, mujye muguma muri iyo nzu kugeza igihe muviriye aho hantu.+ 5 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu* kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 6 Nuko bakajya bava mu mudugudu umwe bajya mu wundi batangaza ubutumwa bwiza, kandi aho bageze hose bagakiza abantu.+
-