-
Matayo 15:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Na we arabasubiza ati: “Kuki se mwe mwica amategeko y’Imana bitewe n’imigenzo yanyu?+ 4 Urugero, Imana yaravuze iti: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi iravuga iti: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we yicwe.’+ 5 Ariko mwe muvuga ko ‘umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro nakigeneye Imana,”+ 6 atagomba kubaha papa we rwose.’ Uko ni ko ijambo ry’Imana mwaritesheje agaciro bitewe n’imigenzo yanyu.+
-