21 Ava aho akomeza kugenda, abona abandi bantu babiri bavukana, ari bo Yakobo na Yohana abahungu ba Zebedayo,+ bari mu bwato bari kumwe na papa wabo Zebedayo basana inshundura zabo, maze arabahamagara.+ 22 Ako kanya basiga ubwato, basiga na papa wabo maze baramukurikira.