-
Matayo 18:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru,+
-
-
Matayo 19:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Icyakora Yesu arababwira ati: “Nimureke abo bana bato bansange, ntimubabuze kuza aho ndi, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubw’abameze nka bo.”+
-
-
Luka 18:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Icyakora Yesu ahamagara abo bana ngo baze aho ari, aravuga ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+
-