-
Abalewi 14:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umutambyi azajye inyuma y’inkambi amusuzume. Niba uwo muntu yarakize ibibembe, 4 umutambyi azamutegeke gushaka inyoni ebyiri nzima zitanduye, ishami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu kugira ngo yiyeze.+
-
-
Abalewi 14:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Ku munsi wa munani azafate amasekurume abiri y’intama akiri mato kandi adafite ikibazo,* afate intama y’ingore idafite ikibazo,+ itarengeje umwaka, n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke rivanze n’amavuta,+ hamwe na kimwe cya gatatu cya litiro* y’amavuta.+ 11 Umutambyi utangaza ko uwo muntu atanduye azamujyane imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ajyane n’ibyo bintu.
-