-
Matayo 22:15-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Hanyuma Abafarisayo baragenda bajya inama yo kumutegera mu byo avuga.+ 16 Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ko wigisha ukuri ku byerekeye Imana, ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma. 17 None tubwire icyo ubitekerezaho: Ese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro* cyangwa ntabyemera?” 18 Ariko Yesu amenya ubugome bwabo, arababwira ati: “Ni iki gituma mungerageza mwa ndyarya mwe? 19 Nimunyereke igiceri batangaho umusoro.” Nuko bamuzanira igiceri cy’idenariyo.* 20 Maze arababaza ati: “Iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” 21 Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” Noneho arababwira ati: “Nuko rero, ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 22 Ibyo babyumvise baratangara, bamusiga aho baragenda.
-
-
Luka 20:20-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Bamaze kumugenzura neza, baha amafaranga abantu mu ibanga, kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire mu byo avuga,+ maze bamushyire abayobozi na guverineri. 21 Nuko baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha neza. Nturobanura, ahubwo wigisha ibyerekeye Imana mu buryo buhuje n’ukuri. 22 None se amategeko yemera* ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera?” 23 Ariko atahura uburyarya bwabo maze arababwira ati: 24 “Nimunyereke igiceri cy’idenariyo.* Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 25 Arababwira ati: “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 26 Hanyuma ntibashobora kumufatira muri ayo magambo yari avugiye imbere y’abaturage, ahubwo batangarira igisubizo cye, ntibagira ikindi barenzaho.
-