-
Intangiriro 38:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko Eri yakoraga ibidashimisha Yehova bituma Yehova amwica. 8 Yuda abibonye abwira Onani ati: “Shakana n’umugore wa mukuru wawe maze mugirane imibonano mpuzabitsina kugira ngo mukuru wawe azagire abana.”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 25:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Niba abavandimwe batuye mu gace kamwe, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umuvandimwe w’uwo mugabo azamugire umugore we.+ 6 Umwana w’imfura azabyarana n’uwo mugore azitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritibagirana muri Isirayeli.+
-