-
Matayo 14:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Herode* yari yarafashe Yohana aramuboha maze amushyira muri gereza, kugira ngo ashimishe Herodiya wari umugore wa mukuru we Filipo.+ 4 Ibyo byatewe n’uko Yohana yajyaga amubwira ati: “Amategeko ntiyemera ko umugira umugore wawe.”+ 5 Icyakora nubwo Herode yashakaga kwica Yohana, yatinyaga abantu, kubera ko bemeraga ko ari umuhanuzi.+
-
-
Mariko 6:17-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Herode yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira muri gereza, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo. Herode yari yaramutwaye amugira umugore we.+ 18 Yohana yahoraga abwira Herode ati: “Amategeko ntiyemera ko utwara umugore w’umuvandimwe wawe.”+ 19 Ibyo byatumye Herodiya agirira inzika Yohana ashaka no kumwica, ariko ntiyabishobora. 20 Herode yatinyaga Yohana, kuko yari azi ko ari umukiranutsi, akaba n’umuntu utinya Imana.+ Ni yo mpamvu yamurindaga. Igihe cyose yamaraga kumva ibyo avuga yaburaga uko amugenza. Icyakora yakomezaga kumutega amatwi yishimye.
-